Nshuti muvandimwe, wari warabuze aho wakura utugambo twiza two kubwira uwo wihebeye! Humura tuza kuko igisubizo cyabonetse! Nta masuka ncura ariko nzi neza ko wifashishije utu dufuni wahinga ukeza!!!!!!!!!!
Agasimbi
Nihoreze agasimbi
Basahuye abasenzi
Umunsi ingoma-nyamunsi
Yimika abasogosi
Bagasakiza Gasabo
Ngo bashyire ibisiga.
Nihoreze agasimbi
Kasaritse agahinda
Kazanywe n'amahindu
Yiteretse mu Rwanda
Akarwambika urwamba
N'ibihumbi by'intumbi.
Nihoreze agasimbi
Kabuze imena konse
Kabura cya kiraro
Cy'inyana z'imikondo
Basangiye ibere.
Nihoreze agasimbi
Kongere gasusuruke
Kansekere ngasange
Nsingize ako kanyange
Nkite akanyana kanjye.
Yaramwise umusaza
Waduhaye iribagiza
Ngo abazaribaririza
Babe bazi ko ihogoza
Barihonga inyana ijana.
Agukundiye Simbi
Akagutereka urugwiro
Akaguterekera amaso
Ukamuterekaho ayawe
Ukitegereza ingingo
N'ubugondo bw'imanzi
Zurira intege zombi,
Ntumpakanye ndabizi
Bwacya uri mu marembo
Urongoye umunani
W'amashashi y'inyambo.
Nimusizane bwangu
Mumusangane ubwira
Mumusige urugwiro
Mugasumbe agahinda
Kamusenyera inkingi
N'igisenge cy'inyumba
Kamusumbanya wese
Gashyugumbwa kumwesa.
Nimuseruke Makombe
N'amakuza ibihumbi
Mugasumire cyane
Ako kene-nyamunsi
Kaboneranye u Rwanda
Mugahindure intere
Kabuyere burundu
Ko kabura ibibondo.
Mumucire umugara
Mumutahire neza
Muririmba inka nziza
Mu mudiho w'intore
Za Nkubitoyimanzi.
Muri hehe se nyange
Z'amagaju y'abari
N'ibikaka by'amariza
Ngo musange iyi nyambo
Muyihimbire utuntu
Muyitere udutwenge
Muyikenyeze umushanana
Ikarage umushayayo
By'amashashi yashibutse
Kuri rya shami ryiza?
Nimumporeze agasimbi
Kadasarara ngasenya;
Niba mutansanze
Ngo dusumbe ibisambo
Tugashyire urukundo
Ndabasarana mba mbanga!
Kandi nzi ko bibaye
Mwasoroma agahinda!
Nkundira ihangane
Wongere useke Simbi
Nikunde ngusanga
Ndangamiye inyenyeri
Zisuka mugatwenge
Kizihiye uruhanga
Rw'amaso adasumbwa.
Nkundira useke Simbi
Nongere nseke nanjye
Nuzure ibyishimo
Nizihiwe n'isura
Y'Umuhongerwanyambo.
Ushobora gufata agatelefoni kawe ukandikira uwo wihebeye uti wenda:
Il existe un sentiment,
Un sentiment qui rend heureux,
Un sentiment qui nous fait vivre,
Un sentiment qui nous attire,
Ce sentiment c'est l'amour
Celui que j'ai pour toi!
uzakamwandikire urore, azahita ava mubye ubundi usange byikoze!
Nibyanga uzamutere aka kavugo:

Je veux mourir pour tes beautés, Maîtresse,
Pour ce bel oeil, qui me prit à son hain,
Pour ce doux ris, pour ce baiser tout plein
D'ambre et de musc, baiser d'une Déesse.
Je veux mourir pour cette blonde tresse,
Pour l'embonpoint de ce trop chaste sein,
Pour la rigueur de cette douce main,
Qui tout d'un coup me guérit et me blesse.
Je veux mourir pour le brun de ce teint,
Pour cette voix, dont le beau chant m'étreint
Si fort le coeur que seul il en dispose.
Je veux mourir ès amoureux combats,
Soûlant l'amour, qu'au sang je porte enclose,
Toute une nuit au milieu de tes, bras.