dec 30,2008
Komisiyo ishinzwe umuco muri LIRAM ntikora
Safari Rémy.
Pascal Bakomere
Amakuru aturuka mu Ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda, Ligue Rwandaise des Artistes Musiciens (LIRAM) avuga ko hari amwe mu makomisiyo abarizwa muri iryo huriro, ariko adakora harimo n’ishinzwe umuco.
Nk’uko umwe mu bahanzi bo muri LIRAM wanze ko izina rye rishyirwa mu kinyamakuru yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko Umuyobozi w’iyo komisiyo afite gahunda yo kwegura.
Uwo mugambi akaba yarawugize nyuma yo kuba hari sitati yasinyweho na bamwe mu banyamuryango ba LIRAM atarayosomye kandi na we ari umuyobozi.
Hagati aho hari andi makuru avuga ko Umuyobozi ushinzwe Komisiyo y’umuco muri LIRAM inama izaterana tariki ya 5 Ukwakira 2008 ushinzwe Komisiyo y’umuco azeguzwa kuko Komisiye ashinzwe idakora bityo mu gihe azaba ahisemo kwegura mbere y’igihe ku giti cye azaba akoze neza aho gutegereza ko yeguzwa.
Nyuma itangazamakuru ryavuganye na Safari Rémy ukuriye LIRAM avuga ko nta munyamuryango wa LIRAM banze kwereka sitati igenga iryo huriro.
Kuba hari amakuru avuga ko Komisiyo y’umuco muri LIRAM idakora yasubije ko na bo bazi ko idakora kuko izindi komisiyo zagerageje gushyira mu bikorwa ibyo zashinzwe ariko Kimisiyo ishinzwe umuco muri LIRAM akaba ari ntabikorwa igaragaza kandi hari inshingano bayihaye.